Muraho neza! 

Tunejejwe n’uko waryohewe n’igitabo cyitwa “Land of a thousand Stories: Rwandan Narrative Therapy and Community Work” cyangwa se tugenekereje mu Kinyarwada, “Imisozi igihumbi, inkuru Igihumbi: Ubuvuzi bwifashishije inkuru/imbarankuru”.

Mugize ikibazo cyangwa ibitekerezo mwatwandikira umwe mu banditsi kuri imeyili (email) iri munsi ya buri mwanditsi! 

Gusoma igitabo cyose kanda hano cyangwa hano.

Mu nkuru ikurikira, murumva incamake yakozwe n’abanditsi mu rurimi rw’ikinyarwanda mu buryo bw’amajwi aho buri umwe adusangiza urugendo mu gufasha abamugana…

Mugize ikibazo cyangwa ibitekerezo mwatwandikira umwe mu banditsi kuri imeyili (email) iri munsi ya buri mwanditsi!

IGITABO MU MAJWI: NZAKUBIKIRA IBANGA

“IJORO RIBARA UWARIRAYE KANDI NTA MVURA IDAHITA”

UBUBABARE BWO MU MUTIMA, IBITEKEREZO, AMARANGAMUTIMA, N’IMYITWARIRE

Iki gitabo cyanditswe kandi gishyirwa mu majwi no mu mashusho na Uwihoreye Chaste kugirango gifashe abantu batandukanye batabshije kugisoma . Ni amajwi ni amashusho bivuga kubantu bafite  ububabare butandukanye butagaragarira amaso y’abantu ndetse budashobora no kubonwa n’ibyuma by’abahanga batandukanye bagiye bavumbura kugira ngo bipime uburwayi n’ibindi bibazo by’ubuzima muntu ahura nabyo.

Utege amatwi , urumva neza  urugendo abo bantu bagiye bakora kugira ngo ibibazo bive mu buzima bwabo dore ko baba bamaze kwerekana ko batandukanye n’ibyo bibazo. Bakagerageza kwerekana ko ari ibintu bibiri bitandukanye bifite amasura atandukanye, imimerere itandukanye n’inkomoko itandukanye. Berekana kandi ko atari ibintu bagomba kubana nabyo kuko biba bibangamiye cyane abantu. Nutega amatwi neza urasanga  kandi ko ibyo bibazo ari ibintu biza nyuma yo kuvuka, ugashobora  no kugaragaza imyaka runaka byajemo, yewe bamwe bakaba bashobora no kugaragaza icyabizanye. Bakerekana ko bishobora gusubira aho byavuye bigaha amahoro abantu.

Nutega amatwi neza urumva  ibintu bitandukanye  abandi bantu babashije gusimbuza bya bibazo. Nabyo babiha amazina n’amasura, bakerekana aho bizaba biherereye igihe bamaze kubisimbuza ibibazo. Berekana ko bishobora kuboneka dore ko benshi bagaragaza ko bahoze babana nabyo bikaza kwirukanwa n’ibibazo.

Iki gitabo kandi  kigaragaza imyitozo itandukanye  yagiye ikorwa kugirango urugendo rwo gutandukanya umuntu n’ikibazo rugere ku musozo, kikaba kigenewe abantu bose, abumva baremerewe yewe n’abataremerewe dore ko baca umugani mu Kinyarwanda bati ntawe umenya aho bwira ageze”.

Gitanga ingero zitandukanye zishobora gutuma ubwabo nabo bamenya ibibazo bafite uko babyita, bakabiha amazina, bakamenya aho biherereye nk’uko babivuga mu Kinyarwanda ko agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo cyangwa ngo ijoro ribara uwariraye, bishatse kuvuga ko ntawundi muntu ushobora kumenya ikibazo kurusha nyiracyo.

Kigaragaza kandi inzira n’ingero zitandukanye washobora gukoresha kugira ngo witandukane n’ikibazo, kuko nanone baca umugani bati “utazi aho ava ntamenya aho ajya”, bivuga ko iyo wamaze kumenya ikibazo ukakita izina, ukagiha ishusho, umenya ikizasimbura, nacyo ukagiha izina n’ishusho bityo ukamenya aho wajya kuko nanone bavuga bati “iyo utazi aho ujya aho ugeze hose ugira ngo niho wajyaga”, bisobanura ko iyo utazi ikizasimbura ikibazo ugirango ugomba kwibanira nacyo. Abantu benshi bafite ibibazo bakunda guhura n’ingorane zo kumva ko ntacyakorwa uretse kubana nabyo ubuzima bwabo bwose.

Iki gitabo kirakubwira  imyitozo yoroheje wakwifashisha igihe uhisemo kwikoresha urugendo rwo kwitandukanya n’ibikuboshye, bikagufasha gukira utitabaje abavuzi.Uretseko umutwe umwe rimwe na rimwe wigira inama yo gusara bivuze ngo ikiza nukugana abavuzi babizobereyemo mugafatanya urwo rugendo rwo kwitandukanya n’ikibazo.

Ntabwo Ibibazo byose byavuzwe muri iki gitabo, ariko bike birimo bishobora kugufasha kuvumbura ibisa nabyo cyangwa se nawe ukavumbura ibyawe bitandukanye n’ibiri muri iki gitabo. Birashoboka ko inzira abagaragara muri iki gitabo bakoresheje kugirango batandukane n’ibibazo zishobora kugufasha, ariko hari igihe zitagufasha ukaba yewe nawe wabona inzira zihariye zagufasha gutandukana n’ibibazo byawe.